Umuhanzikazi Bwiza Emerance wamenyekanye nka Bwiza, yatangaje ko agiye gushyira ku isoko Album ye ya Kabiri yise “25 Shades” izaba iriho indirimbo 12 zitsa cyane ku ngingo zinyuranye z’ubuzima, zirangajwe imbere n’urukundo.
Ibaye Album ya kabiri uyu mukobwa agiye gushyira ku isoko nyuma ya ‘My Dreams’ yamurikiye Abakunzi be muri Nyakanga 2023. Kuva icyo gihe kugeza n’uyu muhanzi iri ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki.
Bwiza avuga ko mu rwego rwo kuyishyira ku isoko mu buryo bwiza yahisemo kuzamurikira iyi Album mu Mujyi wa Bruxelles mu Bubuligi, ku wa 8 Werurwe 2025.
Ni mu gitaramo cya mbere agiye kuhakorera, aho azataramana n’abahanzi bavugwamo nka The Ben. Ni igitaramo avuga ko yateguye abifashijwemo na Sosiyete ifasha abahanzi ya Team Production ihagarariwe n’abarimo Justin.
Bwiza yavuze ko yahisemo kwita iyi Album ’25 Shages’ “Kubera ko ngejeje imyaka 25 y’amavuko”. Ati “Ni impamvu nyinshi zatumye nita Album yanjye ’25 Shades’ kubera ko kuva nkiri muto, ndi umwana wakuranye inzozi nyinshi cyane numvaga nzageraho kandi nkagera ku ntsinzi mbifashijwemo nanjye ubwanjye, umuryango wanjye, Imana, ndetse n’igihugu cyanjye.”
Uyu mukobwa yavuze ko ubwo azaba akora iki gitaramo tariki 8 Werurwe 2025, azaba yizihiza imyaka 25 izaba ishize abonye izuba. Ati “N’iyo mpamvu nzaba ndimo kwizihiza (iyi sabukuru) bimwe mu byo ngenda ngeraho kuva nkiri muto, kugeza uyu munsi mbifashijwemo namwe.”
Bwiza yatumiye abatuye mu Mujyi wa Bruxelles no mu nkengero kuzitabira igitaramo cye bwite, kandi avuga ko azaba ari kumwe n’abandi bahanzi bakoranye azatangaza mu gihe kiri imbere.
Umujyanama wa Bwiza, Uhujimfura Jean Claude yabwiye InyaRwanda, ko bajya guhitamo ririya zina ahanini batekereje ku buzima bw’imyaka isatira itatu ishize uyu mukobwa ari mu muziki babihuza kandi n’imyaka 25 izaba ishize abonye izuba.
Ati “25 Shades twayikoze dushaka kwerekana Bwiza w’imyaka 25 mu mpande z’ubuzima bwose. Bwiza w’umuhanzikazi uyu munsi, Bwiza uba mu buzima bw’abaturage utera ibiti, Bwiza ukoze ubukangurambaga, Bwiza wakinnye mu ikipe y’Igihugu ya Basketball y’abato uyu munsi hakaba hari abandi bamufatiraho urugero. Rero, ni Bwiza w’imyaka 25 mu mpande zose z’ubuzima bwe.”
Uhujimfura yavuze ko mu myaka 25 ishize Bwiza abonye izuba, harimo urugendo rw’umuziki n’ubuzima busanzwe ‘ari nabyo bizumvikana mu ndirimbo 12 zigize Album ye’.
Bwiza aherutse kubwira Televiziyo Rwanda binyuze mu kiganiro ‘Versus’, ko ubwo yinjiraga mu muziki Nyina yamusabye guhora yiragiza Imana.
Ati “Nibuka cyane inama za mama na data, ubundi data yifuzaga kuzaba umunyamuziki njya kuza muri muzika rero yarambwiye ati ugiye kubaho mu nzozi zanjye kuko nabyifuje kera uzabikore neza ntibizaguhindure uwo uriwe, uzagume mu murongo wawe.”
“Mama wanjye kubera ko ari umukirisitu cyane yarambwiye ati sinzigere njya kure y’Imana cyangwa ngo njye mu bindi nibagirwe Imana. Nyogokuru yansabye kubahesha ishema.”
Bwiza ari mu muziki kuva ku wa 29 Mutarama 2019, ndetse ibihangano bye birenga 59 amaze gushyira ku muyoboro we wa Youtube byarebwe n’abantu barenga Miliyoni 28. Ni mu gihe afite aba-Subscribers barenga ibihumbi 339.
Bwiza yatangaje ko agiye kumurika Album ye ya Kabiri yise "25 Shades"
Bwiza yavuze ko azataramira mu Bubiligi tariki 8 Werurwe 2025 yizihiza imyaka 25 ishize ari mu muziki
Bwiza yavuze ko Album ye yayise "25 Shades" mu rwego rwo kumvikanisha impande zose zigize ubuzima bwe
Bwiza aherutse gutangaza ko yaragije Album ye Coach Gael ndetse n'umuhanzikazi Tonzi
KANDA HANO UBASHE KUREBA INDIRIMBO ‘BEST FRIEND’ BWIZA YAKORANYE NA THE BEN
TANGA IGITECYEREZO